NYAKUBAHWA PAUL KAGAME YEGUKANYE INTSINZI

Nyuma y`amatora yabaye tariki ya 09/08/2010 aho abanyarwanda bose bazindutse bajya kwihitiramo uzabayobora mu myaka 7 iri imbere. Nyakubahwa PAUL KAGAME n`umuryango RPF inkotanyi begukanye intsinzi y`amajwi 93/100 mu bakandida 4 bahatanaga bo muri PSD, PL, na PPC iyi ntsinzi akaba yayikuye ku banyarwanda batoye mu bwisanzure n`umutuzo, akaba kandi yari ayikwiriye kubera ibyiza yagejeje ku gihugu cyacu kandi akomeje kukigezaho bikubiye mu MUTEKANO USESUYE, ITERAMBERE RIRAMBYE, IMIBEREHO MYIZA Y`ABATURAGE, UBUKUNGU BWIGIHUGU BWIYONGERA, IBIKORWAREMEZO, GUSARANGANYA UBUTEGETSI NTA MUSUSU, KWEGEREZA UBUYOBOZI N`UBUSHOBOZI ABATURAGE, UBUZIMA BWIZA KU BANYARWANDA n`ibindi byinshi akwiye gushimirwa.
Tukaba twifatanyije na Nyakubahwa PEREZIDA WA REPUBURIKA n`UMURYANGO WE ndetse na RPF INKOTANYI kwishimira iyi ntsinzi kandi tubizeza ubufatanye busesuye muri byose.
By AUGUSTIN NIYITEGEKA